1Ngiye gukomera ku murimo wanjye wo kuba maso,
ngiye guhagarara ku munara w'igenzura,
ngiye guhanga amaso ku Uhoraho ntegereze icyo ambwira,
mbese nzasubiza iki abanyitotombera?
2Uhoraho ni ko kunsubiza ati:
“Andika icyo nkwereka,
ucyandike ku bisate by'amabuye ku buryo busomeka,
bityo umuntu wese abashe kucyisomera adategwa.
3Icyo nkwereka kizasohozwa igihe kigeze,
kirihutirwa kizagera ku iherezo nta kabuza,
nubwo byatinda ugitegereze kizaza,
koko igihe nagennye kizaza.
4Andika uti:
‘Umwirasi yishyira hejuru kandi ataboneye na busa,
nyamara intungane izabeshwaho n'ubudahemuka bwayo.’
Abanyababiloniya bazahanwa5Abanyagasuzuguro si abo kwizerwa,
abirasi ntibajya batuza,
ntibigera banyurwa,
bameze nk'ikuzimu hadahāga abapfa!
Bigarurira amahanga yose,
amoko yose bayagira ayabo.”
6Abantu bo muri ayo mahanga bazabagira iciro ry'imigani,
bazabanegura babakobe bati:
“Bazabona ishyano abarundanya ibitari ibyabo!
Mbese bazakungahazwa n'ibyo bambuye abandi bageze ryari?”
7Namwe ababishyuza ibyabo bazabahagurukira,
bazaza babatere ubwoba babajyane ho iminyago.
8Mwasahuye amahanga menshi,
namwe amoko yandi yose azabasahura.
Koko mwamennye amaraso menshi,
mwakandamije ibihugu n'imijyi n'ababituye.
9Bazabona ishyano abubakisha amazu yabo ibyibano!
Barayubaka bakayakomeza bakibwira ko nta cyabatera.
10Nyamara imigambi yanyu izatuma mukorwa n'isoni!
Uko mwatsembye amahanga menshi namwe ni ko muzicwa.
11Amabuye yubatse inkuta azasakuza abarege,
mwikorezi na zo zizayashyigikira!
12Bazabona ishyano abubakisha umurwa wabo ibyavuye ku bwicanyi!
Bakomeresha imijyi yabo ibyo bakuye mu bugome!
13Nyamara ibyo amahanga agokera bizatwikwa,
ibyo amoko avunikira ni ukurushywa n'ubusa.
Mbese ibyo si Uhoraho Nyiringabo utuma bikorwa?
14Koko isi izuzuzwa kumenya ikuzo ry'Uhoraho,
izuzuzwa nk'uko inyanja zisendera amazi.
15Bazabona ishyano abuhira inzoga abaturanyi babo!
Mubaha izivanze kugira ngo zibasindishe,
bityo mushimishwa no kubareba bambaye ubusa!
16Aho guhabwa ikuzo muzakorwa n'isoni.
Uhoraho azabuhira igikombe cy'uburakari bwe,
ngaho namwe nimunywe zibateshe ibyo mwambaye,
bityo ikuzo ryanyu rizasimburwa no gukorwa n'isoni.
17Ibibi mwakoreye Abanyalibani bizabagaruka,
mwishe inyamaswa nyinshi,
none inyamaswa zizahora zibatera ubwoba!
Koko mwamennye amaraso y'abantu benshi,
mwakandamije ibihugu n'imijyi n'ababituye.
18Mbese amashusho asengwa amaze iki?
Ese si abantu bayakora?
Mbese si ayo kubeshya abantu gusa?
Bagirira icyizere ibigirwamana bitavuga,
kandi ari bo babyiremera!
19Bazabona ishyano ababwira ingiga y'igiti bati: “Kanguka!”
Babwira n'ibuye ritabasha kuvuga bati: “Byuka!”
Mbese ibyo bigirwamana hari icyo byigisha?
Biyagirijweho izahabu n'ifeza,
nyamara nta mwuka ubirimo.
20Uhoraho we aganje mu Ngoro ye nziranenge,
abatuye isi bose nibacecekere imbere ye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.