1Icyampa ukaba musaza wanjye,
ukaba musaza wanjye twonse ibere rimwe,
duhuye nagusoma ntihagire ubingayira.
2Bityo nakujyana mu rugo iwacu,
nakuzimanira divayi iryoshye,
naguha n'umutobe w'imikomamanga.
3Umukunzi wanjye anseguje ukuboko kw'imoso,
ampfumbatishije ukw'indyo.
Umukwe:4Bakobwa b'i Yeruzalemu ndabinginze,
muramenye ntimukangure urukundo rwanjye,
ntimurukangure rutarabishaka.
Igisigo cya gatandatuIncuti:5Uriya ni nde uturutse mu butayu?
Uriya ni nde ufatanye urunana n'umukunzi we?
Umugeni:Nagukanguye uryamye munsi y'igiti cy'ipera,
wari ha handi nyoko yagusamiye,
aho nyoko yakubyariye.
6Nshyira ku mutima mbe nk'ikashe,
mbe nk'ikashe ku kuboko kwawe.
Koko imbaraga z'urukundo ni nk'iz'urupfu,
umutima ukunda na wo ugira imbaraga nk'iz'urupfu.
Urukundo rugurumana nk'umuriro,
runyaruka nk'umurabyo.
7Amazi magari ntashobora kuzimya urukundo,
inzuzi ntizishobora kururengaho.
Nubwo umuntu yatanga ibye byose ngo arugure,
nta gushidikanya byamuviramo umugayo.
Abavandimwe:8Dufite mushiki wacu muto,
ntarapfundura amabere.
Tuzabigenza dute nibaza kumurambagiza?
9Niba akomeye ku buziranenge bwe tuzabushimangira,
niba ari indangare tuzamurinda nk'uhindira amarembo.
Umugeni:10Jyewe nkomeye ku busugi bwanjye,
amabere yanjye ahagaze neza,
iyo umukunzi wanjye ambonye aranezerwa.
Umukwe:11Salomo yari afite umuzabibu i Bāli-Hamoni,
yawukodesheje n'abarinzi,
buri wese uko asaruye yatangaga ibikoroto by'ifeza igihumbi.
12Jyewe umuzabibu wanjye nywukomeyeho,
wowe Salomo gumana ibikoroto byawe igihumbi by'ifeza,
buri murinzi wese w'imbuto ajyane ifeza magana abiri.
13Mukundwa wanjye uri mu busitani,
bagenzi banjye bategereje kumva ijwi ryawe,
nanjye nkeneye kumva akajwi kawe.
Umugeni:14Banguka mukunzi wanjye,
nyaruka nk'isha cyangwa nk'ishashi y'impara,
unyaruke ujye ku misozi itamye imibavu n'amarashi!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.