1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Igihe Uhoraho yasubizaga Siyoni ishya n'ihirwe,
twe twabonaga ari nk'inzozi!
2Mbega ukuntu twishimye tugaseka!
Mbega ukuntu twavugije impundu z'urwunge!
Abanyamahanga ni ko gutangara bati:
“Uhoraho yabakoreye ibihambaye!”
3Koko Uhoraho yadukoreye ibihambaye,
natwe twarishimye.
4Uhoraho, udusubize ishya n'ihirwe,
nk'uko usubiza amazi mu migezi ya Negebu.
5Ababiba barira bazasarura bishimye.
6Ujya kubiba agenda arira yikoreye imbuto,
nyamara iyo agiye gusarura, agaruka yishimye yikoreye imiba.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.