1Uhoraho arambwira ati:
2“Yewe muntu, ibi ni byo jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira Abisiraheli: dore icyago giheruka cyugarije impande zose z'igihugu!
3Iri ni iherezo ryanyu kandi uburakari bwanjye bugiye kubibasira. Ngiye kubacira urubanza nkurikije imigenzereze yanyu, mbaryoze ibizira byose mwakoze.
4Sinzabitaho kandi sinzabababarira, ahubwo nzabahanira imigenzereze yanyu n'ibizira mudahwema gukora. Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.”
5Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Icyago kiraje, ni icyago simusiga!
6Iri ni iherezo! Icyago kiraje, kirabugarije!
7Yemwe baturage b'iki gihugu, ibyago birabugarije! Igihe kirageze, wa munsi uregereje! Ibyari urwamo rw'ibyishimo byahindutse iterabwoba ku misozi.
8Ngiye kubamariraho uburakari bwanjye, mbacire urubanza nkurikije imigenzereze yanyu kandi mbaryoze ibizira byose mwakoze.
9Sinzabitaho kandi sinzabababarira, ahubwo nzabahanira imigenzereze yanyu n'ibizira mudahwema gukora. Bityo muzamenya ko ari jye Uhoraho ubahana.
10“Dore wa munsi urageze, igihano cyanyu kiraje. Ubugizi bwa nabi buraboneka hose, agasuzuguro kariyongera.
11Ubugome burarushaho kwiyongera, nta muntu n'umwe muri mwe uzarokoka. Ubutunzi bwanyu cyangwa icyubahiro cyanyu, nta na kimwe kizasigara.
12Igihe kirageze, umunsi uregereje. Umuguzi nareke kunezerwa, n'umucuruzi areke kwiheba kuko nabarakariye bose.
13Umucuruzi nubwo yaba akiriho ntazasubirana ibicuruzwa bye. Koko rero ibonekerwa ryerekeye kurimbuka kw'abantu bose rizasohozwa. Nta muntu n'umwe uzarokoka bitewe n'ibyaha byabo.
14Nubwo bavuza ikondera abantu bose bakaba biteguye, nta n'umwe wajya ku rugamba kuko nabarakariye bose.”
Nta wuzarusimbuka15“Mu mayira intambara ni yose, mu mazu bugarijwe n'icyorezo n'inzara. Abari mu cyaro bazicwa n'intambara, abari mu mujyi batsembwe n'inzara n'icyorezo.
16Abazacika ku icumu bazahungira mu misozi, bamere nk'inuma z'inyabwoba zivuye mu bibaya, bazababazwa n'ibyaha byabo.
17Amaboko yabo yose azatentebuka,
amavi yabo azahinda umushyitsi.
18Bazambara imyambaro igaragaza akababaro,
ubwoba buzabataha.
Bazakorwa n'isoni bimoze imisatsi.
19Bazajugunya ifeza yabo mu mayira,
izahabu yabo izaba nk'umwanda.
Ifeza n'izahabu byabo ntibizabarokora ku munsi w'uburakari bw'Uhoraho.
Ntibazabona ibibahaza cyangwa ibibanezeza,
koko ifeza n'izahabu byabo ni byo byabateye gucumura.
20Ubutunzi bwabo bwatumye birata,
bihangiye amashusho n'ibigirwamana bizira,
ni cyo gituma byose nzabihindura umwanda.
21Uwo mutungo nzawuteza abanyamahanga bawusahure,
abagome bazawusahura bawuhumanye.
22Igihe umutungo w'Ingoro yanjye uzaba uhumanywa sinzabyitaho,
igihe abajura bazinjira mu Ngoro bakayihumanya sinzabyitaho.
23Tegura iminyururu,
koko rero igihugu cyuzuyemo abicanyi,
umujyi na wo wuzuyemo urugomo.
24Nzahuruza abanyamahanga b'abagome cyane,
nzabahuruza bigarurire amazu yabo.
Nzatsemba agasuzuguro k'ibikomerezwa,
ahasengerwa habo hazahumanywa.
25Iterabwoba rikomeye riraje,
bazashaka amahoro bayabure,
26ibyago bizaba uruhererekane,
impuha z'ibibi ziziyungikanya.
Bazatakambira umuhanuzi ngo abonekerwe,
umutambyi ntazaba akigisha amategeko,
abakuru b'imiryango bazabura inama batanga.
27Umwami azajya mu cyunamo,
ibyegera na byo bizacika intege,
rubanda ruzashya ubwoba.
Nzabahana nkurikije imigenzereze yabo,
nzabacira urubakwiriye,
bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.