Zaburi 76 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imana ikwiye gutinywa

1Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ni zaburi ya Asafu.

2Imana izwi mu Bayuda,

ni ikirangirire mu Bisiraheli.

3Ihema ryayo rishinzwe i Salemu,

inzu yayo iri i Siyoni.

4Aho ni ho yavunaguriye intwaro z'intambara,

ari zo myambi yaka umuriro n'ingabo n'inkota.

Kuruhuka.

5Mana, ufite ubwiza burabagirana,

ufite ubwiza buruta ubw'imisozi yabayeho kuva kera.

6Watumye ingabo z'abanzi zinyagwa ibyazo,

zarasinziriye zigendanirako,

izo ntwari zose ntizashoboye kwirengera.

7Mana ya Yakobo, igihe wivuganaga abo banzi,

amafarasi n'amagare by'intambara byabuze ababiyobora.

8Erega wowe ubwawe ukwiye gutinywa!

Ni nde wahangara kuguhagarara imbere warakaye?

9Uri mu ijuru waciye iteka,

abatuye isi babyumvise baratinya baratuza.

10Mana, wahagurukiye guca imanza,

ukiza aboroheje bose bo ku isi.

Kuruhuka.

11Koko n'abanyaburakari bazagusingiza,

abarokotse uburakari bwawe bazagukorera umunsi mukuru.

12Nimuhigire imihigo Uhoraho Imana yanyu,

iyo mihigo muyihigure.

Mwa bashengerera Imana ikwiye gutinywa mwe, nimuyiture amaturo.

13Abatware yabakuye umutima,

abami bo ku isi barayitinya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help