1Yoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda akigera ku ngoma, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:
2“Hagarara mu rugo rw'Ingoro yanjye, maze ubwire aya magambo abantu bose baturutse mu mijyi y'u Buyuda, baje gusengera muri iyi Ngoro. Ubabwire ibyo nagutegetse byose ntugire ijambo na rimwe usiga.
3Ahari bazumva bareke imigenzereze yabo mibi, bityo nanjye nzareka umugambi nari mfite wo kubateza ibyago, mbaziza n'ibikorwa byabo bibi.
4“Uzababwire ko Uhoraho avuze ati: ‘Nimutanyumvira ngo mukurikize Amategeko nabahaye,
5nimutumva amagambo y'abagaragu banjye b'abahanuzi ntahwemye kubatumaho nubwo mutayitayeho,
6iyi Ngoro nzayigenza nk'uko nagenje Shilo, n'uyu mujyi uhinduke ikivume mu mahanga yose yo ku isi.’ ”
7Abatambyi n'abahanuzi na rubanda rwose bumva Yeremiya avugira ayo magambo mu Ngoro y'Uhoraho.
8Akimara kuvuga amagambo yose Uhoraho yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi n'abahanuzi na rubanda baramusumira bavuga bati: “Ugomba gupfa byanze bikunze.
9Ni iki gitumye uhangara kuvuga ko Uhoraho agutumye guhanura ko iyi Ngoro izamera nka Shilo, n'uyu mujyi ugahinduka amatongo n'ikidaturwa?” Nuko abantu bose bakikiza Yeremiya mu Ngoro y'Uhoraho.
10Abayobozi b'u Buyuda bumvise ibyabaye bajya mu Ngoro y'Uhoraho, bicara ku Irembo rishya ry'Ingoro y'Uhoraho.
11Abatambyi n'abahanuzi babwira abayobozi na rubanda rwose bati: “Uyu muntu akwiye gupfa, kuko yahanuriye nabi uyu mujyi nk'uko namwe mwabyiyumviye.”
12Nuko Yeremiya abwira abayobozi bose na rubanda rwose ati: “Uhoraho yantumye guhanura iby'iyi Ngoro n'uyu mujyi, nk'uko mumaze kubyumva byose.
13None rero nimuhindure imigenzereze yanyu n'ibikorwa byanyu, bityo Uhoraho azisubiraho ye kubateza ibyago yari yagambiriye.
14Naho jye ndi mu maboko yanyu, mungenze uko mushaka mukurikije ukuri.
15Nyamara mumenye yuko nimunyica muzaba mumennye amaraso y'intungane, bityo muzaba mwikururiye umuvumo, muwukururiye n'uyu mujyi n'abawutuye. Koko rero Uhoraho ni we wantumye kubabwira ibi byose ngo mubyumve.”
16Abayobozi na rubanda rwose babwira abatambyi n'abahanuzi bati: “Uyu muntu ntakwiriye kwicwa, kuko yatubwiye mu izina ry'Uhoraho Imana yacu.”
17Nuko bamwe mu bakuru b'imiryango barahaguruka babwira abantu bose bateraniye aho bati:
18“Ku ngoma ya Hezekiya umwami w'u Buyuda, umuhanuzi Mika w'i Moresheti yabwiye abantu bose bo mu Buyuda ibyavuzwe n'Uhoraho Nyiringabo ati:
‘Siyoni izahinduka nk'intabire,
Yeruzalemu izahinduka amatongo,
umusozi wubatsweho Ingoro y'Uhoraho uzahinduka ishyamba.’
19“None se Hezekiya umwami w'u Buyuda na rubanda rwose hari ubwo bishe Mika? Reka da! Ahubwo Hezekiya yatinye Uhoraho amusaba imbabazi, bityo Uhoraho yisubiraho ntiyabateza ibyago yari yagambiriye. Nyamara tugiye kwiteza ibyago bikomeye.”
Yoyakimu yicisha umuhanuzi Uriya20Habayeho undi muntu wahanuye mu izina ry'Uhoraho. Uwo muntu yitwaga Uriya mwene Shemaya wo mu mujyi wa Kiriyati-Yeyarimu, yahanuye ibyerekeye uyu mujyi n'iki gihugu avuga nk'uko Yeremiya yabivuze.
21Umwami Yoyakimu n'ingabo ze zose n'ibyegera bye bumvise ibyo Uriya yavuze, bashaka kumwica. Nyamara Uriya abyumvise agira ubwoba ahungira mu Misiri.
22Nuko Yoyakimu yohereza Elinatani mwene Akibori n'abandi bantu mu Misiri,
23bamuvanayo bamushyikiriza Yoyakimu. Umwami amwicisha inkota, umurambo we ushyingurwa mu irimbi rya rubanda.
24Nyamara Yeremiya we yari arinzwe na Ahikamu mwene Shafani, ntiyagabizwa abashakaga kumwica.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.