1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi umugaragu w'Uhoraho. Yayiririmbiye Uhoraho igihe yamukizaga abanzi be, cyane cyane Sawuli.
2Dore uko Dawidi abivuga:
Uhoraho, ndagukunda ni wowe untera imbaraga.
3Uhoraho ni urutare runkingira,
ni ubuhungiro ntamenwa bwanjye,
ni n'Umukiza wanjye.
Imana yanjye ni urutare mpungiraho,
ni ingabo inkingira ikambashisha gutsinda,
ni urukuta rurerure runkingira.
4Uhoraho nasingizwe!
Naramutabaje ankiza abanzi banjye.
5Urupfu rwambohesheje ingoyi zarwo,
imyuzure irimbura intera ubwoba.
6Ingoyi z'ikuzimu zaramboshye,
mba nk'ufashwe mu mutego w'urupfu.
7Nageze mu kaga ntakambira Uhoraho,
ntabaza Imana yanjye ngo intabare,
yanyumvise yibereye mu ijuru,
ugutabaza kwanjye iguta mu gutwi.
8Icyo gihe isi yarahungabanye iratingita,
imisozi iranyeganyega,
itigishijwe n'uburakari bw'Imana.
9Uburakari bwayo bwasohotse mu mazuru yayo nk'umwotsi ucucumuka,
umujinya wayo uyisohoka mu kanwa umeze nk'inkongi y'umuriro.
10Uhoraho yitsa ijuru aramanuka,
aza akandagiye ku gicu cyijimye cyane.
11Umukerubi aguruka amuhetse,
umuyaga ni yo mababa yagurukishaga.
12Uhoraho ntiyagaragaraga yari atwikiriwe n'umwijima,
yari atwikiriwe n'ibicu bibuditse nk'iby'imvura ikubye cyane.
13Aho yari ari haturukaga imirabyo n'urubura n'ibishashi by'umuriro,
byaturukaga aho yari ari bikahuranya bya bicu.
14Inkuba ni ko guhindira mu ijuru,
ijwi ry'Uhoraho Usumbabyose rirumvikana,
hagwa urubura n'ibishashi by'umuriro.
15Yarashe imyambi ye atatanya abanzi,
imirabyo irabije bakwira imishwaro.
16Inzuzi zarakamye n'imfatiro z'isi ziriyanika,
byatewe n'uburakari bwe no gucyaha kwe.
17Nari ngiye kurohama mu mazi,
amanura ukuboko arandohora.
18Yankijije umwanzi wanjye ukomeye,
ankiza n'abandwanya bandusha imbaraga.
19Ku munsi w'amakuba bari bantangatanze,
ariko Uhoraho aranshyigikira.
20Yankuye mu makuba anshyira mu mudendezo,
yarantonesheje bituma andokora.
21Uhoraho angirira neza kuko ndi intungane,
anyitura ibihwanye n'ibyo nkora biboneye.
22Nakurikije amabwiriza y'Uhoraho,
sinagize icyo ncumura ku Mana yanjye.
23Koko ibyemezo yafashe byose ndabyubahiriza,
amateka yayo yose ndayakurikiza.
24Nayibereye indakemwa,
nirinda kugira ikibi nakora.
25Uhoraho yanyituye ibikwiranye n'ubutungane bwanjye,
abinyitura akurikije ibyo nkora biboneye.
26Uhoraho, indahemuka ntuyihemukira,
indakemwa nta cyo uyikemanga,
27uboneye umugaragariza ko uboneye,
naho indyarya ukayirusha ubucakura.
28Koko ugoboka ubwoko bwawe buri mu kaga,
ariko abirasi ukabacisha bugufi.
29Uhoraho Mana yanjye, ni wowe umurikira,
umwijima ndimo ukabisa umucyo.
30Mana yanjye, iyo uri kumwe nanjye sintinya guhangana n'igitero,
iyo uri kumwe nanjye ntondagira urukuta ngatsemba abanzi.
31Imigenzereze y'Imana ntigira amakemwa,
ibyo Uhoraho avuga biratunganye,
ni ingabo ikingira abamuhungiraho.
32Uhoraho wenyine ni we Mana,
Imana yacu ni yo yonyine rutare rudukingira.
33Imana ni yo impa imbaraga,
ni yo inyobora inzira itagira amakemwa.
34Impa kugenda nta mpungenge nk'imparakazi itondagira ibihanamanga,
inshyira ahirengeye nkahashinga ibirindiro.
35Ni yo intoza kujya ku rugamba,
ikambashisha kurashisha umuheto ukomeye.
36Mana, unshyigikiza ububasha bwawe,
unkingira ingabo yawe ukankiza,
warantabaye bintera ishema.
37Ni wowe nkesha kugenda nta cyo nikanga,
ibirenge byanjye ntibyigera bitsikira.
38Nirukankana abanzi banjye nkabacakira,
simpindukira ntamaze kubatsemba.
39Ndabajanjagura ntibashobore kwegura umutwe,
bakarambarara hasi imbere yanjye.
40Ku rugamba ni wowe umpa imbaraga,
abandwanya ukampa kubatikiza.
41Utuma abanzi banjye bampunga,
ababisha banjye nkabatsemba.
42Baratakamba ariko ntibagire n'umwe ubatabara,
batakambira Uhoraho ariko ntabasubize.
43Ndabajanjagura bakamera nk'umukungugu utumurwa n'umuyaga,
nkabamenesha nk'umenesha ibyondo yinjiranye mu nzu.
44Uhoraho, wangobotoye mu maboko y'ibyigomeke,
wampaye kugenga amahanga,
ubwoko ntazi iyo buturuka buza kumpakwaho,
45abanyamahanga baranyobotse,
mvuga rimwe bakanyumvira.
46Abanyamahanga bacitse intege,
basohotse mu bigo ntamenwa byabo bahinda umushyitsi.
47Uhoraho arakabaho!
Nasingizwe we rutare runkingira.
Imana Umukiza wanjye nihabwe ikuzo.
48Imana yanjye ni yo impÅrera,
ni yo ituma abanyamahanga banyoboka,
49yangobotoye mu maboko y'abanzi banjye.
Uhoraho, ni wowe umpa gutsinda ababisha banjye,
ni wowe unkiza abanyarugomo.
50Ni cyo gituma ngusingiza mu ruhame rw'amahanga,
ni na cyo gituma nzakuririmba.
51Umwami wiyimikiye umuha gutsinda gukomeye,
uwo wimikishije amavuta uhora umugirira neza,
uwo ni Dawidi n'abazamukomokaho iteka ryose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.