Ezayi 14 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abajyanywe ho iminyago batahuka

1Uhoraho azagirira impuhwe urubyaro rwa Yakobo, azongera yihitiremo Abisiraheli. Azabagarura mu gihugu cyabo, abanyamahanga bazaza babagana bifatanye n'Abisiraheli.

2Ibihugu byinshi by'amahanga bizishingira kugarura Abisiraheli mu gihugu cyabo. Abisiraheli nibagera mu gihugu Uhoraho yabahaye, abo banyamahanga bazababera inkoreragahato. Abari barakandamije Isiraheli na yo izabakandamiza, izategeka kandi abari barayigaruriye.

Urupfu rw'Umwami w'i Babiloni

3Isiraheli, Uhoraho namara kugusubiza umutekano, nyuma y'imibabaro n'amakuba n'imirimo y'agahato wakoreshwaga,

4uzaririmbire umwami w'i Babiloni iyi indirimbo imukwena:

Bishoboka bite se ko umunyagitugu yapfa?

Gukandamiza bigiye nk'ifuni iheze!

5Uhoraho avunaguye inkoni z'abagome,

acagaguye ikiboko cy'abanyagitugu,

6inkoni bakubitishaga abantu n'umujinya,

babakubitaga ubudahwema,

inkoni bategekeshaga amahanga n'uburakari,

bayategekeshaga nta mbabazi.

7Bityo ibihugu byose bifite umutekano n'amahoro,

abantu bararirimbana umunezero.

8Amasipure yishimiye urupfu rwawe,

amasederi yo muri Libani na yo aravuga ati:

“Ubwo apfuye nta wuzongera kudutema.”

9Ab'ikuzimu na bo biteguye kwakira umwami w'i Babiloni,

bakanguye abapfuye bose bahoze ari ibikomerezwa ku isi,

bahagurukije abami bose b'amahanga ku ntebe zabo.

10Bose bafashe ijambo bagira bati:

“Nawe ubaye umunyantegenke kimwe natwe!”

11Icyubahiro n'amajwi y'inanga byawe byagiye ikuzimu,

bityo uzabora uhinduke inyo.

12Mbese wahanantutse ute mu ijuru,

wowe nyenyeri irabagirana mu rukerera?

Wajugunywe ute ku isi, wowe wigeze gutsinda amahanga?

13Waribwiraga uti:

“Nzazamuka ngere mu ijuru,

intebe yanjye nzayishyira hejuru y'inyenyeri ziri kure y'izindi,

nzaganza ku musozi w'ikoraniro, ahagana mu majyaruguru.

14Nzazamuka ngere hejuru y'ibicu,

nzareshya n'Imana Isumbabyose.”

15Nyamara dore wahananturiwe ikuzimu,

washyizwe mu rwobo hasi cyane.

16Abakubona barakwitegereza cyane,

baguhanze amaso ubudahumbya bibaza bati:

“Mbese uyu ni wa muntu wahindishaga ab'isi umushyitsi,

wa wundi wateraga ubwoba ibihugu,

17wa muntu wahinduye isi ubutayu,

wa wundi warimbuye imijyi,

wanze kurekura imfungwa kugira ngo zisubire iwabo?”

18Koko rero, abami bose b'amahanga bahambanwa icyubahiro,

buri wese ashyingurwa mu mva ye.

19Nyamara wowe wajugunywe hanze y'imva yawe,

wajugunywe nk'ishami riteye ishozi,

wageretsweho imirambo y'abicishijwe inkota,

wajugunywe mu mabuye y'ikuzimu,

wahindutse nk'intumbi yanyukanyutswe.

20Ntuzahambwa nk'abandi bami,

koko rero washenye igihugu cyawe,

wishe kandi abantu bawe.

Urubyaro rwawe rw'abagome ntiruzibukwa ukundi.

21Nimwitegure kwica abana babo mubaziza ubugome bwa ba sekuruza,

batazava aho begura umutwe bakigarurira isi,

bityo bakayubakaho imijyi.

Imana izarimbura Babiloni

22Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nzahagurukira Abanyababiloniya, ntsembe Babiloni n'ibiyirimo byose, abayikomokamo n'urubyaro rwabo.

23Nzayihindura igishanga ibe icyanya cy'ibiyongoyongo, nzayikubura n'umweyo utsemba.” Ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

Ubukandamizwe bwose buzashira

24Uhoraho Nyiringabo ararahiye ati:

“Ibyo nateganyije nzabisohoza,

ibyo nagambiriye ni byo bizabaho.

25Nzajanjagurira Abanyashūru mu gihugu cyanjye,

nzabaribatira hejuru y'imisozi yanjye.

Nzakiza ubwoko bwanjye bakandamizaga,

nzabutura umutwaro babikorezaga.”

26Uyu ni umugambi Uhoraho yafatiye isi yose,

ni igihano yahanishije amahanga yose.

27None se niba Uhoraho Nyiringabo yabigambiriye,

ni nde wamuvuguruza?

Mbese niba yiyemeje guhana,

ni nde wamubuza?

Uhoraho aburira Abafilisiti

28Ubu butumwa bwatanzwe mu mwaka Umwami Ahazi yapfuyemo.

29Bafilisiti mwese, ntimwishimire ko inkoni yabakubitaga yavunitse,

mu mwiyuburure w'inzoka hazavukamo impiri,

mu igi ryayo hazavamo ikiyoka cy'ubumara.

30Abatindi nyakujya bazabona ibyokurya,

abakene bazagira umutekano,

nyamara urubyaro rwanyu nzarwicisha inzara,

nta n'umwe uzayirokoka.

31Mwa mijyi ntamenwa mwe, nimurire muboroge,

Abafilisiti bacitse intege,

dore igitero giturutse mu majyaruguru,

nta n'umwe wabuze muri bo.

32Bazasubiza iki intumwa z'Abafilisiti?

Bazazisubiza bati:

“Uhoraho ni we washinze Siyoni,

ni yo abakene bo mu bwoko bwe bafitemo ubuhungiro.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help