Abanyefezi 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Guca mu mucyo

1Kuko muri abana b'Imana ikunda cyane, mujye mukurikiza icyitegererezo cyayo.

2Mujye mugenza nk'uko Kristo yadukunze, akitanga ngo atubere ituro n'igitambo bifite impumuro nziza ishimisha Imana.

3Muri intore z'Imana, bityo rero ubusambanyi no kwiyandarika kose cyangwa irari ry'ibintu, ntibikigere bivugwa muri mwe.

4Ntimukavuge amagambo ateye isoni cyangwa amateshwa, cyangwa amahomvu ahubwo mujye muvuga ibishimisha Imana.

5Mumenye ibi: umusambanyi wese n'ukora ibiteye isoni n'umunyamururumba (ni cyo kimwe no gusenga ibigirwamana), abo bose nta munani bazagira mu bwami bwa Kristo n'ubw'Imana.

6Ntihakagire umuntu ubashukisha amagambo y'imburamumaro, kuko ibimeze bityo ari byo bituma Imana irakarira abatayumvira.

7Nuko rero muramenye ntimugafatanye na bo.

8Kera mwahoze mu mwijima, ariko none ubu muri mu mucyo kubera Nyagasani. Nuko rero mujye mugenza nk'abari mu mucyo koko.

9Erega umucyo ni wo sōko y'ingeso nziza zose n'ubutungane n'ukuri!

10Mushishoze maze mumenye ibishimisha Nyagasani.

11Ntimukagire uruhare mu bikorwa by'imburamumaro bikorerwa mu mwijima, ahubwo mujye mubishyira ahagaragara.

12Erega ibyo bakora rwihishwa no kubivuga biteye isoni!

13Nyamara ibintu byose iyo bishyizwe ahagaragara, biboneka neza uko biteye

14kuko umucyo utuma byose biboneka. Ni cyo gituma bivugwa ngo:

“Wowe usinziriye kanguka,

uzuke uve mu bapfuye,

maze Kristo akumurikire!”

15Muzirikane rero imigenzereze yanyu mutagenza nk'injiji, ahubwo mugenze nk'abanyabwenge,

16mukoresha neza igihe mufite kuko iyi minsi ari mibi.

17Noneho rero, ntimukabe abapfu, ahubwo mujye mumenya neza ibyo Nyagasani ashaka.

18Ntimugasinde inzoga kuko zitera kwiyandarika, ahubwo mwuzure Mwuka w'Imana.

19Mubwirane zaburi n'indirimbo z'ibisingizo n'izahimbwe zikomoka kuri Mwuka, muririmbire Nyagasani kandi mumucurangire mubikuye ku mutima.

20Igihe cyose mujye mushimira Imana Data ibintu byose, mu izina ry'Umwami wacu Yezu Kristo.

Abashakanye

21Mujye mwubahana mubitewe no gutinya Kristo.

22Bagore, mwubahe abagabo mwashakanye nk'uko mwubaha Nyagasani.

23Umugabo ni we mutwe akagenga umugore we, nk'uko Kristo ari umutwe akagenga umubiri we, ari wo Muryango abereye Umukiza.

24Nuko rero abagore bagomba kubaha abagabo bashakanye ku buryo bwose, nk'uko Umuryango wa Kristo umwubaha.

25Bagabo, mukunde abagore mwashakanye nk'uko Kristo yakunze Umuryango we akawupfira.

26Kwari ukugira ngo awiyegurire, aweze awuhagije amazi akoresheje Ijambo rye,

27uwo Muryango ari wo Mugeni we, awishyingire ufite ikuzo, nta kizinga, nta munkanyari, cyangwa ikindi cyose gisa gityo, ahubwo uboneye udafite inenge.

28Uko ni ko abagabo bagomba gukunda abagore bashakanye, nk'uko bakunda imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunze.

29Nta muntu wanga umubiri we bibaho, ahubwo arawugaburira, akawukundwakaza nk'uko Kristo agirira Umuryango we,

30kandi ni twe ngingo z'uwo Mubiri we.

31Ibyanditswe biravuga ngo: “Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umuntu umwe.”

32Iryo ni ibanga rikomeye, ariko jye ndemeza ko rireba Kristo n'Umuryango we.

33Icyakora namwe rirabareba. Umugabo wese muri mwe akunde umugore we nk'uko yikunda, kandi n'umugore na we yubahe umugabo we.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help