Ibyakozwe n'Intumwa 15 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Inama yabereye i Yeruzalemu

1Abantu bamwe bavuye muri Yudeya basanga abavandimwe bo mu mujyi wa Antiyokiya, barabigisha bati: “Ntimubasha gukizwa niba mudakebwe mukurikije umuhango twasigiwe na Musa.”

2Pawulo na Barinaba babyumvise bajya impaka na bo zitoroshye, barabavuguruza. Noneho abo bavandimwe batoranya Pawulo na Barinaba hamwe n'abandi bo muri bo, ngo bajye i Yeruzalemu kugisha inama Intumwa za Kristo n'abakuru ku byerekeye icyo kibazo.

3Nuko ab'itorero rya Kristo babaha ibyo kubafasha mu rugendo, bambukiranya intara za Fenisiya na Samariya bagenda bavuga ukuntu abatari Abayahudi bahindukiriye Imana, iyo nkuru inyura abavandimwe bose.

4Bageze i Yeruzalemu bakirwa n'itorero rya Kristo ryaho n'Intumwa za Kristo n'abakuru, babatekerereza ibyo Imana yabakoresheje.

5Ariko bamwe bo mu ishyaka ry'Abafarizayi bari bemeye Kristo, barahaguruka baravuga bati: “Abo banyamahanga bagomba gukebwa no gutegekwa gukurikiza Amategeko ya Musa.”

6Intumwa za Kristo n'abakuru bakoranywa no gusuzuma icyo kibazo.

7Bamaze umwanya bajya impaka, Petero arahaguruka arababwira ati: “Bavandimwe, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe ngo ntangaze Ubutumwa bwayo bwiza mu banyamahanga, kugira ngo babwumve babwemere.

8Ariko Imana yo izi imitima y'abantu itanga icyemezo ko yemeye abo banyamahanga, igihe yabahaga Mwuka Muziranenge nk'uko natwe yamuduhaye.

9Nta tandukaniro Imana yashyize hagati yacu na bo, ahubwo yatunganyije imitima yabo kubera ko bayizeye.

10None rero kuki mushaka kugerageza Imana, mukorera abo bigishwa ba Kristo umutwaro tutabashije kwikorera natwe ubwacu, habe n'ababyeyi bacu?

11Ahubwo twemera ko ari twe ari na bo, twese twakijijwe kubera ubuntu Nyagasani Yezu Kristo yatugiriye.”

12Iryo teraniro ryose riraceceka, ryumva Barinaba na Pawulo baritekerereza ibimenyetso Imana yatanze n'ibitangaza yabakoresheje mu banyamahanga.

13Bamaze kuvuga Yakobo afata ijambo ati: “Bavandimwe, nimunyumve.

14Simoni Petero yadutekerereje ukuntu Imana yagendereye abanyamahanga rugikubita, ibatoranyamo abo kuba abantu bayo,

15ibyo bikaba bihuje n'ibyavuzwe n'abahanuzi nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo

16‘Nyuma y'ibyo nzagaruka,

nzavugurura ingoma ya Dawidi imeze nk'inzu yasenyutse,

ahasenyutse nzahasana nyihagarike.

17Abantu bazacika ku icumu bazansanga,

amahanga yose yahoze ari ayanjye azansanga.’

Uko ni ko Nyagasani avuga,

18wabitangaje kuva kera kose.”

19Yakobo arakomeza ati: “Ndemeza ko tutashyira amananiza ku banyamahanga bahindukirira Imana.

20Ahubwo tubandikire kugira ngo birinde ibyahumanijwe kubera ko byatuwe ibigirwamana, birinde n'ubusambanyi no kurya inyama z'ibyanizwe, birinde no kunywa amaraso.

21Erega kuva kera kose, mu mijyi yose Musa afite abatangaza Amategeko ye, bakayasomera mu nsengero buri sabato!”

Urwandiko rwandikiwe abanyamahanga bemeye Kristo

22Nuko Intumwa za Kristo n'abakuru n'ab'Umuryango we bose biyemeza kwitoramo bamwe ngo babohereze Antiyokiya, bajyanye na Pawulo na Barinaba. Batoranyije Yuda witwaga Barisaba na Silasi, abagabo babiri b'imena mu bavandimwe.

23Babaha urwandiko ruvuga ruti:

“Twebwe Intumwa za Kristo n'abakuru turabaramutsa, bavandimwe bacu bo mu yandi mahanga, batuye Antiyokiya no mu ntara za Siriya na Silisiya.

24Twumvise ko bamwe muri twe babaroshyemo amagambo yo kubakura imitima, kandi tutigeze tubatuma.

25None twese twahuje umugambi wo gutoranya abo kubatumaho. Bazanye na Barinaba na Pawulo dukunda cyane,

26bahaze amagara yabo kugira ngo bakorere Umwami wacu Yezu Kristo.

27Ngabo rero Yuda na Silasi ni bo tubatumyeho, ngo mubonane imbonankubone babibwirire ibyo tubandikiye.

28Byanogeye Mwuka Muziranenge kimwe natwe kutabashyiraho umutwaro urenze aya mategeko ya ngombwa:

29mwirinde kurya inyama zatuwe ibigirwamana n'iz'ibyanizwe, no kunywa amaraso ndetse no gusambana. Nimureka gukora ibyo muzaba mugenje neza. Tubasezeyeho.”

30Nuko abari batumwe berekeza iya Antiyokiya, bagezeyo bakoranya ab'itorero rya Kristo babashyikiriza urwandiko.

31Bamaze kurubasomera, abantu bose bishimira ubwo butumwa bubakomeza.

32Yuda na Silasi ubwabo bari abahanuzi, ni ko kuvugana n'abo bavandimwe byinshi bibahugura bikanabakomeza.

33Bamarana na bo iminsi, hanyuma babasezeraho basubira ku babatumye, abo bavandimwe bamaze kubifuriza urugendo ruhire.

35Pawulo na Barinaba baguma Antiyokiya, bo n'abandi benshi bigisha kandi bamamaza Ijambo rya Nyagasani.

Pawulo atangira urugendo rwa kabiri

36Hashize iminsi Pawulo abwira Barinaba ati: “Reka dusubireyo dusure abavandimwe bo mu mijyi yose aho twatangaje Ijambo rya Nyagasani, turebe uko bameze.”

37Ubwo Barinaba yashakaga ko bajyana na Yohani witwaga Mariko,

38ariko Pawulo asanga atari byiza kujyana na we kuko yigeze kubatererana muri Pamfiliya, ntagumane na bo ngo barangize umurimo.

39Impaka ziba zose kugeza ubwo batandukana, Barinaba ajyana Mariko bafata ubwato bajya muri Shipure.

40Pawulo we atoranya Silasi, avayo abavandimwe bamaze kumuragiza Nyagasani ngo akomeze kumugirira ubuntu.

41Anyura muri Siriya na Silisiya akomeza amatorero ya Kristo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help