1 Amateka 16 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1Nuko binjiza Isanduku y'Imana mu ihema Dawidi yari yarayiteguriye, maze batambira Imana ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro.

2Dawidi arangije gutamba ibyo bitambo, asabira abantu umugisha mu izina ry'Uhoraho.

3Nuko agaburira Abisiraheli bose bahateraniye, buri mugabo na buri mugore ahabwa umugati n'inyama n'umubumbe w'imizabibu.

Abalevi baririmba indirimbo zo gusingiza Uhoraho(Zab 105.1-15; 96; 106.1,47-48)

4Dawidi ashyira bamwe mu Balevi imbere y'Isanduku y'Uhoraho kugira ngo baramye Uhoraho Imana y'Abisiraheli, bamusingize kandi bamuheshe ikuzo.

5Asafu yari umuyobozi wabo yungirijwe na Zakariya. Yeyiyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Matitiya, na Eliyabu na Benaya, na Obedi-Edomu na Yeyiyeli bacurangaga inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, naho Asafu akavuza ibyuma birangīra.

6Benaya na Yahaziyeli b'abatambyi, bahoraga imbere y'Isanduku y'Isezerano ry'Imana bavuza amakondera.

7Uwo munsi ni bwo Dawidi yahaye Asafu na bagenzi be inshingano yo gusingiza Uhoraho muri aya magambo:

8Nimushimire Uhoraho, mumwambaze,

nimwamamaze mu mahanga ibyo yakoze bitangaje.

9Nimumuririmbire, mumucurangire,

nimwamamaze ibitangaza byose yakoze.

10Nimwirate ko Uhoraho ari Umuziranenge,

mwa bamwambaza mwe, nimwishime.

11Nimwisunge Uhoraho nyiri ububasha,

muhore mumwambaza iteka ryose.

12-13Mwa rubyaro rw'umugaragu we Aburahamu mwe,

mwebwe abo Uhoraho yitoranyirije mukomoka kuri Yakobo,

nimuzirikane ibikorwa bihambaye yakoze,

nimuzirikane ibitangaza bye n'ibyemezo yafashe.

14Uhoraho ni we Mana yacu,

ibyemezo bye bikurikizwa ku isi yose.

15Ahora azirikana Isezerano rye,

ni ryo jambo yavuze rizahoraho ibihe byose.

16Ni Isezerano yasezeranyije Aburahamu,

ni n'indahiro yarahiye Izaki.

17Iryo Sezerano yarisezeranyije na Yakobo rirahama,

riba Isezerano ridakuka kuri Isiraheli.

18Uhoraho yaramubwiye ati:

“Nzaguha igihugu cya Kanāni,

nzakiguha wowe n'abazagukomokaho.”

19Icyo gihe bari bakiri bake,

ari abimukīra mbarwa muri icyo gihugu.

20Bavaga mu gihugu bakajya mu kindi,

bavaga no ku mwami bakajya ku wundi.

21Nyamara Uhoraho nta we yemereye ko abakandamiza,

ahubwo yacyashye abami ababaziza ati:

22“Muramenye ntimukagire icyo mutwara abo nitoranyirije,

ntimukagirire nabi abahanuzi banjye.”

23Mwa batuye ku isi yose mwe,

nimuririmbire Uhoraho,

buri munsi mujye mutangaza ko ari we ukiza.

24Ikuzo rye murimenyekanishe mu mahanga,

ibitangaza akora mubimenyeshe abantu bose.

25Koko Uhoraho arakomeye akwiye gusingizwa bihebuje,

ni we ukwiye kubahwa kuruta izindi mana zose.

26Erega imana z'abanyamahanga zose ni imburamumaro!

Nyamara Uhoraho ni we waremye ijuru.

27Ahorana icyubahiro n'ubuhangange,

ububasha n'ishimwe biganje mu Ngoro ye.

28Mwa bantu b'amahanga yose mwe, nimurate Uhoraho,

nimurate ikuzo rye n'ububasha bwe,

29nimurate ko Uhoraho ari nyir'ikuzo.

Nimuze mu Ngoro ye mumuzaniye amaturo,

nimuramye Uhoraho kuko ari umuziranenge.

30Mwa batuye ku isi yose mwe,

nimuhinde umushyitsi imbere ye.

Koko isi irashimangiye ntizanyeganyega.

31Ijuru niryishime n'isi inezerwe,

nimubwire abo mu mahanga muti:

“Uhoraho aganje ku ngoma.”

32Inyanja n'ibiyirimo nibirangīre,

imisozi n'ibiyiriho byose nibyishime.

33Ibiti byo mu ishyamba na byo nibivuze impundu,

ibyo byose nibyidagadure imbere y'Uhoraho,

koko agiye kuza gutegeka isi.

34Nimushimire Uhoraho kuko agira neza,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

35Nimuvuge muti:

“Mana Mukiza wacu, udukize,

udutarurukanye utuvane mu mahanga,

ni bwo tuzagushimira ko uri umuziranenge,

koko kugusingiza ni byo bizadutera ishema.

36Uhoraho Imana ya Isiraheli nasingizwe,

nasingizwe kuva kera kose kugeza iteka ryose.”

Abantu bose baravuga bati: “Amina, Haleluya!”

I Yeruzalemu n'i Gibeyoni baramya

37Nuko Dawidi ashyiraho Asafu na bagenzi be kugira ngo bajye bahora hafi y'Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, bayiteho bakurikije ibiteganyijwe buri munsi.

38Ashyiraho kandi Obedi-Edomu mwene Yedutuni, hamwe na bene wabo mirongo itandatu n'umunani kugira ngo babafashe. Hosa na Obedi-Edomu bari bashinzwe kurinda amarembo.

39Dawidi ashinga umutambyi Sadoki hamwe n'abandi batambyi bene wabo, imirimo yo mu Ihema ry'Uhoraho ryari ahasengerwaga i Gibeyoni.

40Buri gitondo na buri mugoroba bagombaga gutura Uhoraho amaturo, bakayashyira ku rutambiro rw'ibitambo bikongorwa n'umuriro, kandi bagakora imirimo yose bakurikije amategeko Uhoraho yahaye Abisiraheli.

41Dawidi abongeraho Hemani na Yedutuni n'abandi bagabo batoranyijwe, kugira ngo bajye basingiza Uhoraho bati: “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

42Hemani na Yedutuni bari bashinzwe kwita ku makondera no ku byuma birangīra by'abaririmbyi, no ku bindi bikoresho byacurangwaga baririmba indirimbo zo gusingiza Imana. Bene Yedutuni ni bo bari bashinzwe kurinda amarembo.

43Nuko abantu bose barataha. Dawidi na we arataha asabira abo mu rugo rwe umugisha.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help