1Nyuma y'icyo cyorezo, Uhoraho abwira Musa na Eleyazari mwene Aroni umutambyi ati:
2“Nimubarure Abisiraheli bose mukurikije amazu yabo, muhereye ku bafite imyaka makumyabiri bashobora kujya ku rugamba.”
3Musa n'umutambyi Eleyazari babibwirira Abisiraheli mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko.
4Babigenza nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa.
Dore imiryango y'Abisiraheli yavuye mu Misiri.
5Umuryango wa Rubeni impfura ya Yakobo wari ugizwe n'amazu akurikira: Abahanoki bakomoka kuri Hanoki, n'Abapalu bakomoka kuri Palu.
6Abahesironi bakomoka kuri Hesironi, n'Abakarumi bakomoka kuri Karumi.
7Ayo ni yo mazu y'Abarubeni, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo ine na bitatu na magana arindwi mirongo itatu.
8Abakomoka kuri Palu ni Eliyabu,
9n'abahungu be Nemuweli na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu ni bo bari bahagarariye Abisiraheli bigometse kuri Musa na Aroni. Bari bafatanyije na Kōra kugomera Uhoraho,
10ubutaka burasaduka burabamira, bapfira rimwe na Kōra na bagenzi be magana abiri na mirongo itanu bakongowe n'umuriro. Ibyo byabereyeho kuburira abandi.
11Ariko abakomoka kuri Kōra bo ntibishwe.
12Umuryango wa Simeyoni wari ugizwe n'amazu akurikira: Abanemuweli bakomoka kuri Nemuweli, n'Abayamini bakomoka kuri Yamini, n'Abayakini bakomoka kuri Yakini.
13Abazera bakomoka kuri Zera, n'Abashawuli bakomoka kuri Shawuli.
14Ayo ni yo mazu y'Abasimeyoni, yari agizwe n'abagabo ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana abiri.
15Umuryango wa Gadi wari ugizwe n'amazu akurikira: Abasefoni bakomoka kuri Sefoni, n'Abahagi bakomoka kuri Hagi, n'Abashuni bakomoka kuri Shuni.
16Abozini bakomoka kuri Ozini, n'Aberi bakomoka kuri Eri.
17Abarodi bakomoka kuri Arodi, n'Abarēli bakomoka kuri Arēli.
18Ayo ni yo mazu y'Abagadi, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo ine na magana atanu.
19Abahungu babiri ba Yuda, Eri na Onani, bapfiriye mu gihugu cya Kanāni.
20Ni yo mpamvu umuryango wa Yuda wari ugizwe n'amazu akurikira: Abashela bakomoka kuri Shela, n'Abazera bakomoka kuri Zera, n'Abaperesi bakomoka kuri Perēsi.
21Mu Baperēsi harimo Abahesironi bakomoka kuri Hesironi, n'Abahamuli bakomoka kuri Hamuli.
22Ayo ni yo mazu y'Abayuda, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo irindwi na bitandatu na magana atanu.
23Umuryango wa Isakari wari ugizwe n'amazu akurikira: Abatola bakomoka kuri Tola, n'Abapuwa bakomoka kuri Puwa.
24Abayashubu bakomoka kuri Yashubu, n'Abashimuroni bakomoka kuri Shimuroni.
25Ayo ni yo mazu y'Abisakari, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo itandatu na bine na magana atatu.
26Umuryango wa Zabuloni wari ugizwe n'amazu akurikira: Abaseredi bakomoka kuri Seredi, n'Abeloni bakomoka kuri Eloni, n'Abayahilēli bakomoka kuri Yahilēli.
27Ayo ni yo mazu y'Abazabuloni, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo itandatu na magana atanu.
28Yozefu yari afite abahungu babiri, Manase na Efurayimu.
29Umuryango wa Manase wari ugizwe n'amazu akurikira: Abamakiri bakomoka kuri Makiri, n'Abagileyadi bakomoka kuri Gileyadi mwene Makiri.
30Abagileyadi bari bagizwe n'amazu akurikira: Abayezeri bakomoka kuri Yezeri, n'Abaheleki bakomoka kuri Heleki.
31Abasiriyēli bakomoka kuri Asiriyēli, n'Abashekemu bakomoka kuri Shekemu.
32Abashemida bakomoka kuri Shemida, n'Abaheferi bakomoka kuri Heferi.
33Selofehadi mwene Heferi nta bahungu yabyaye, yabyaye abakobwa gusa. Abakobwa be bitwaga Mahila na Nowa na Hogila, na Milika na Tirusa.
34Ayo ni yo mazu y'Abamanase, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo itanu na bibiri na magana arindwi.
35Umuryango wa Efurayimu wari ugizwe n'amazu akurikira: Abashutela bakomoka kuri Shutela, n'Ababekeri bakomoka kuri Bekeri, n'Abatahani bakomoka kuri Tahani.
36Mu Bashutela harimo Aberani bakomoka kuri Erani.
37Ayo ni yo mazu y'Abefurayimu, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo itatu na bibiri na magana atanu.
Ngabo abakomoka kuri Yozefu hakurikijwe amazu yabo.
38Umuryango wa Benyamini wari ugizwe n'amazu akurikira: Ababela bakomoka kuri Bela, n'Abashibeli bakomoka kuri Ashibeli, n'Abahiramu bakomoka kuri Ahiramu.
39Abashufamu bakomoka kuri Shufamu, n'Abahufamu bakomoka kuri Hufamu.
40Mu Babela harimo Abaridi bakomoka kuri Aridi, n'Abanāmani bakomoka kuri Nāmani.
41Ayo ni yo mazu y'Ababenyamini, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana atandatu.
42Umuryango wa Dani wari ugizwe n'inzu y'Abashuhamu bakomoka kuri Shuhamu.
43Inzu y'Abashuhamu yari igizwe n'abagabo ibihumbi mirongo itandatu na bine na magana ane.
44Umuryango wa Ashēri wari ugizwe n'amazu akurikira: Abayimuna bakomoka kuri Yimuna, n'Abayishiwi bakomoka kuri Yishiwi, n'Ababeriya bakomoka kuri Beriya.
45Mu Baberiya harimo Abaheberi bakomoka kuri Heberi, n'Abamalikiyeli bakomoka kuri Malikiyeli.
46Ashēri yari afite n'umukobwa witwa Sera.
47Ayo ni yo mazu y'Abashēri, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo itanu na bitatu na magana ane.
48Umuryango wa Nafutali wari ugizwe n'amazu akurikira: Abayahisēli bakomoka kuri Yahisēli, n'Abaguni bakomoka kuri Guni.
49Abayeseri bakomoka kuri Yeseri, n'Abashilemu bakomoka kuri Shilemu.
50Ayo ni yo mazu y'Abanafutali, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana ane.
51Abagabo bose b'Abisiraheli babaruwe, bari ibihumbi magana atandatu na kimwe na magana arindwi mirongo itatu.
52Uhoraho abwira Musa ati:
53“Ngiyo imiryango izagabana igihugu cya Kanāni, bakurikije umubare w'abari muri buri muryango.
54Umuryango munini uzahabwe umugabane munini, umuryango muto uhabwe umugabane muto, hakurikijwe ababaruwe.
55Buri muryango uzahabwe umugabane hakoreshejwe ubufindo,
56kugira ngo bamenye ahazatuzwa imiryango minini cyangwa imito.”
57Umuryango wa Levi na wo warabaruwe. Wari ugizwe n'amazu akurikira: Abagerishoni bakomoka kuri Gerishoni, n'Abakehati bakomoka kuri Kehati, n'Abamerari bakomoka kuri Merari.
58Muri ayo mazu harimo n'Abalibuni n'Abaheburoni, n'Abamahili n'Abamushi n'Abakōra. Kehati yabyaye Amuramu.
59Amuramu uwo arongora Yokebedi, umukobwa Levi yabyariye mu Misiri. Yokebedi na Amuramu babyaranye Aroni na Musa, na mushiki wabo Miriyamu.
60Aroni yabyaye Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari,
61ariko Nadabu na Abihu bishwe bazize kuzana imbere y'Uhoraho umuriro udakwiye.
62Abalevi b'igitsinagabo bose bamaze ukwezi n'abakurengeje, bari ibihumbi makumyabiri na bitatu. Ntibabaruwe kimwe n'abandi Bisiraheli, kubera ko nta mugabane w'ubutaka bagombaga kubona.
63Ngiryo ibarura Musa n'umutambyi Eleyazari bakoze igihe Abisiraheli bari mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko.
64Mu babaruwe icyo gihe, nta muntu n'umwe mu babaruwe na Musa n'umutambyi Aroni mu butayu bwa Sinayi wari ukiriho,
65uretse Kalebu mwene Yefune na Yozuwe mwene Nuni. Abandi bose bari baraguye mu butayu, nk'uko Uhoraho yari yarabivuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.