1 Abami 13 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1Nuko Uhoraho ategeka umuhanuzi kuva mu gihugu cy'u Buyuda no kujya i Beteli, ahagera Yerobowamu ari ku rutambiro atamba ibitambo.

2Uwo muhanuzi avuma urutambiro akurikije ijambo ry'Uhoraho ati: “Wa rutambiro we, wa rutambiro we, Uhoraho aravuze ngo: ‘Mu nzu ya Dawidi hagiye kuvuka umwana w'umuhungu, azitwa Yosiya. Kuri wowe azahatwikira abatambyi b'ahasengerwa, ahosereze imibavu, kandi ahatwikire amagufwa y'abantu.’ ”

3Arongera aravuga ati: “Urutambiro rugiye gusaduka ndetse n'ivu ry'ibinure rigwe hasi. Bityo kiraba ari ikimenyetso ko byavuzwe n'Uhoraho.”

4Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uwo muhanuzi avuma urutambiro rw'i Beteli, arambura ukuboko hejuru y'urutambiro aravuga ati: “Nimumufate!” Ariko ukuboko kwe gukomeza kurambuka kunyunyutse, ntiyashobora kongera kuguhina.

5Uwo mwanya urutambiro rurasaduka, n'ivu ry'ibinure ryari hejuru yarwo rigwa hasi, nk'uko umuhanuzi yari yabitumwe n'Uhoraho.

6Umwami abwira umuhanuzi ati: “Inginga Uhoraho Imana yawe akize ukuboko kwanjye.” Nuko umuhanuzi asaba Uhoraho, maze ukuboko k'umwami kurakira gusubira uko kwari kuri.

7Umwami abwira umuhanuzi ati: “Ngwino tujyane imuhira tugire icyo turya kandi nkugororera.”

8Umuhanuzi asubiza Umwami Yerobowamu ati: “Nubwo wampa umugabane wa kabiri w'ubutunzi bwawe, ntabwo tujyana iwawe kubera ko nta cyo nshobora kuharira cyangwa kuhanywera.

9Uhoraho yanyihanangirije ngo ‘Ntuzagire icyo urya, ntuzanywe n'amazi, kandi nutaha iwawe ntuzasubize inzira yakuzanye i Beteli.’ ”

10Umuhanuzi aca indi nzira ntiyasubiza iyamuzanye.

Umuhanuzi w'i Buyuda ntiyumviye Uhoraho

11I Beteli hari hatuye umuhanuzi w'umusaza, abana be bamutekerereza ibyo umuhanuzi wavuye i Buyuda yakoreye i Beteli uwo munsi, n'amagambo yabwiye Umwami Yerobowamu.

12Nuko se arababaza ati: “Aciye mu yihe nzira?” Abana be bajya kubaza aho umuhanuzi w'i Buyuda yanyuze.

13Nuko se arababwira ati: “Nimuntegurire indogobe yanjye.” Abana bashyira icyicaro ku ndogobe, arayurira aragenda.

14Uwo musaza akurikira umuhanuzi, amusanga aho yari yicaye mu gicucu cy'igiti kinini maze aramubaza ati: “Mbese ni wowe muhanuzi wavuye i Buyuda?”

Aramusubiza ati: “Ni jyewe.”

15Nuko uwo muhanuzi w'umusaza aramubwira ati: “Ngwino dusubirane imuhira dufungure.”

16Umuhanuzi w'i Buyuda aramusubiza ati: “Sinshobora gusubiranayo nawe, kubera ko aha hantu nta cyo nshobora kuharira cyangwa kuhanywera.

17Uhoraho yanyihanangirije ngo ‘Ntuzagire icyo urira aho hantu, ntuzahanywere, kandi nujya iwawe ntuzasubize inzira yakuzanye.’ ”

18Uwo muhanuzi w'umusaza aramubwira ati: “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi Uhoraho yatumye umumarayika ngo nkugarure iwanjye, maze urye kandi unywe.” Nyamara uwo musaza yaramubeshyaga.

19Umuhanuzi w'i Buyuda aramuherekeza basubirana imuhira, bageze iwe ararya kandi aranywa.

20Nuko bombi bagifungura, ijambo ry'Uhoraho riza kuri uwo muhanuzi w'umusaza wari wamugaruye, atera hejuru

21abwira uwo muhanuzi waturutse i Buyuda ati: “Uhoraho Imana yawe aravuze ati: ‘Wasuzuguye ijambo ryanjye, ntiwubahiriza itegeko nagutegetse.

22None wagarutse kurira no kunywera aha hantu kandi narabikubujije. Kubera ibyo ugiye gupfa, kandi ntuzashyingurwa mu irimbi rya ba sokuruza.’ ”

23Nuko bamaze kurya no kunywa, wa muhanuzi w'umusaza ategurira umuhanuzi w'i Buyuda icyicaro ku ndogobe,

24arataha. Akiri mu nzira ahura n'intare iramwica, umurambo we urambarara mu nzira, indogobe iwuhagarara iruhande rumwe, intare na yo ku rundi.

25Abagenzi babonye uwo murambo mu nzira, n'intare ihagaze iruhande rwawo, baza kubibwira abo mu mujyi wari utuwemo na wa muhanuzi w'umusaza.

26Uwo muhanuzi w'umusaza wamugaruriye mu nzira abyumvise aravuga ati: “Ni wa muhanuzi w'i Buyuda, utumviye ijambo ry'Uhoraho none Uhoraho yamugabije intare iramwica nk'uko yabimubwiye.”

27Uwo muhanuzi w'umusaza abwira abana be ati: “Nimuntegurire icyicaro ku ndogobe.” Bamaze kugitegura,

28uwo muhanuzi aragenda asanga umurambo mu nzira, indogobe n'intare bihagaze iruhande rwawo, intare itariye uwo murambo kandi itishe n'indogobe.

29Nuko uwo muhanuzi w'umusaza aterura uwo murambo wa wa muhanuzi awushyira ku ndogobe, awujyana iwe mu mujyi, baramuririra hanyuma baramushyingura.

30Bamushyingura mu mva uwo muhanuzi w'umusaza yari yaricukuriye, baramuririra bavuga bati: “Ni ishyano, umuvandimwe wacu yapfuye.”

31Bamaze kumushyingura uwo muhanuzi w'umusaza abwira abana be ati: “Nimpfa muzanshyingure muri iyi mva uyu muhanuzi ashyinguwemo.

32Koko rero ijambo ry'Uhoraho wa muhanuzi w'i Buyuda yavuze ryerekeye urutambiro rw'i Beteli, n'ingoro zose zo mu mijyi ya Samariya rizasohora.”

Icyaha gikomeye cya Yerobowamu

33Yerobowamu ntiyahinduye imigenzereze ye mibi nubwo yari yaraburiwe, yakomeje gutoranya abo abonye bose muri rubanda akabagira abatambyi b'ahasengerwaga. Uwabishakaga wese yamugiraga umutambyi w'ahasengerwaga.

34Iyo migenzereze ye mibi yaroshye umuryango we bituma urimbuka uvanwa ku isi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help