1 Abami 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Umwamikazi w'i Sheba aza gusura Salomo(2 Amateka 9.1-12)

1Umwamikazi w'i Sheba yumvise ko Salomo yabaye ikirangirire abikesha Uhoraho, aza kumusura kugira ngo amugeragereshe ibibazo by'insobe.

2Yageze i Yeruzalemu ashagawe n'abantu benshi, hamwe n'ingamiya zihetse imibavu, n'izahabu itagira ingano n'amabuye y'agaciro. Agirana imishyikirano na Salomo, amubaza ibibazo byose yari afite ku mutima.

3Salomo asubiza ibibazo byose by'umwamikazi w'i Sheba. Nta kibazo na kimwe cyamubereye insobe ngo akiburire igisubizo.

4Umwamikazi w'i Sheba yibonera ubwenge bwose bwa Salomo, hamwe n'ingoro yari yarubatse.

5Yibonera n'ibyokurya byagaburwaga ku meza ye, n'uburyo abategetsi bicazwaga mu byicaro byabo, n'ukuntu abahereza be bari bambaye imyambaro yabigenewe, na gahunda y'abashinzwe ibyokunywa by'umwami n'ibitambo yatambiraga mu Ngoro y'Uhoraho, maze umwamikazi aratangara cyane!

6Nuko abwira umwami ati: “Ibyo nabwiwe nkiri mu gihugu cyanjye bikwerekeyeho n'ibyerekeye ubwenge bwawe, ni iby'ukuri.

7Nyamara sinigeze mbyemera kugeza ubwo niyiziye nkabyibonera ubwanjye. Koko rero nsanze nta n'igice cyabyo nabwiwe. Ubwenge bwawe n'ubukungu bwawe birenze cyane ibyo nabwiwe.

8Hahirwa abantu bawe, hahirwa n'ibyegera byawe bo baguhora iruhande iteka, bakiyumvira amagambo yawe arimo ubwenge.

9Nihasingizwe Uhoraho Imana yawe, yo yagutoranyije ikagushyira ku ngoma ya Isiraheli. Kubera urukundo rutagira iherezo Uhoraho akunda Abisiraheli, yakugize umwami kugira ngo ubumbatire ubutabera n'ubutungane.”

10Umwamikazi w'i Sheba atura Umwami Salomo amaturo: toni eshatu n'igice z'izahabu, n'imibavu itagira ingano n'amabuye y'agaciro. Nta kindi gihe higeze hongera guturwa imibavu ingana n'iyo umwamikazi w'i Sheba yatuye Umwami Salomo.

11Amato y'Umwami Hiramu yazanaga izahabu ayivanye Ofiri, akanahavana ibiti by'ubwoko bw'indobanure n'amabuye y'agaciro.

12Ibyo biti by'indobanure Umwami Salomo yabikoreshaga mu iyubakwa ry'Ingoro y'Uhoraho, n'ingoro ye ya cyami. Byanabāzwagamo inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, abacuranzi bacurangaga. Kuva icyo gihe nta wigeze yongera kubona ibiti by'indobanure byinshi nk'ibyo, byongera kwinjuzwa mu gihugu cya Isiraheli.

13Salomo yahaye umwamikazi w'i Sheba ibyo yasabye byose, Salomo amugerekeraho n'izindi impano amuhitiyemo. Nuko umwamikazi w'i Sheba asubira mu gihugu cye hamwe n'abaje bamuherekeje.

Ubukungu bw'Umwami Salomo(2 Amateka 1.14-17; 9.13-28)

14Buri mwaka Salomo yinjizaga mu mutungo we izahabu ipima toni ibihumbi makumyabiri,

15wongeyeho amahōro yakwaga abantu no ku bicuruzwa byinjizwaga mu gihugu, n'imisoro yatangwaga n'abami bose b'Abarabu, n'amakoro yinjizwaga n'abategetsi b'intara z'igihugu.

16Umwami Salomo yakoresheje ingabo nini magana abiri mu izahabu y'imvange, ingabo yose yari yometsweho izahabu ipima ibiro bitandatu.

17Yakoresheje kandi izindi ngabo nto magana atatu mu izahabu y'imvange, ingabo yose yari yometsweho izahabu ipima ikiro n'igice. Izo ngabo zose umwami yazibitse mu nzu yiswe “Ingoro y'Ishyamba rya Libani”.

18Umwami Salomo yakoresheje intebe ya cyami mu mahembe y'inzovu, inyuma ayomekaho izahabu inoze.

19Iyo ntebe yari ifite ingazi esheshatu zigana aho iteye, kandi urwegamiro rwayo rwari rwihese. Buri ruhande rwari rufite aho kurambika inkokora, rwari rushushanyijeho ishusho y'intare ihagaze.

20Koko rero ingazi zari esheshatu, kandi iburyo n'ibumosi bwa buri ngazi hari ishusho y'intare. Zose zari intare cumi n'ebyiri. Nta wundi mwami wigeze akoresha intebe ya cyami ihwanye n'iyo.

21Ibikombe byose by'ibwami kwa Salomo byari bikozwe mu izahabu, ndetse n'ibikoresho byose by'Ingoro y'Ishyamba rya Libani, byari bikozwe mu izahabu inoze. Nta kintu na kimwe cyari gikoze mu ifeza, kubera ko ku ngoma ya Salomo ifeza itari ifite agaciro.

22Umwami Salomo yari afite amato ku nyanja, yajyanaga mu bucuruzi bwa kure hamwe n'ay'Umwami Hiramu. Buri myaka itatu amato ye yatahukanaga izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu n'inkima n'ibisiga.

23Umwami Salomo yarushaga cyane ubukungu n'ubwenge abandi bami bose bo ku isi.

24Abantu bo mu mahanga yose bifuzaga kubonana na we, kugira ngo biyumvire ubwenge Imana yamuhaye.

25Buri mwaka, umuntu wese wazaga kumureba, yazanaga ituro rigizwe n'ibikoresho by'ifeza n'iby'izahabu, n'imyambaro n'intwaro, n'imibavu n'amafarasi n'inyumbu.

26Salomo akoranya amagare y'intambara n'amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n'amafarasi ibihumbi cumi na bibiri. Amagare n'amafarasi amwe ayasigarana iwe i Yeruzalemu, andi bayajyana mu mijyi yagombaga kubamo.

27Ku ngoma y'Umwami Salomo ifeza yabaye nyinshi i Yeruzalemu inganya ubwinshi n'amabuye yaho, imbaho z'amasederi na zo zanganyaga ubwinshi n'imivumu yo ku misozi migufi y'iburengerazuba.

28Amafarasi ya Salomo yatumizwaga mu Misiri n'i Kuwe. Abayagurishaga umwami bayaranguriraga i Kuwe.

29Amagare y'intambara yatumizwaga mu Misiri, rimwe ryagurwaga ibikoroto by'ifeza magana atandatu, naho ifarasi ikagurwa ibikoroto by'ifeza ijana na mirongo itanu. Abo bacuruzi kandi batumirizaga amagare n'amafarasi, abami bose b'Abaheti n'abo muri Siriya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help